Quantcast
Channel: Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity » initiatives
Viewing all articles
Browse latest Browse all 5

Gicumbi – Kandagirukarabe ntizigikoreshwa kubera uburangare bwa ba nyirazo

$
0
0
Gicumbi – Kandagirukarabe ntizigikoreshwa kubera uburangare bwa ba nyirazo

Iyi kandagirukarabe iba ku karere ka Gicumbi ntamazi aherukamo

Mu gihe igikoresho cya kandagirukarabe cyakorewe kunoza isuku y’abantu kugirango bagire ubuzima buzira umuze mu karere ka Gicumbi gukoresha kandagirukarabe bisa nkibyacitse burundu kuko aho ziri usanga nta mazi arangwamo.

Ndizeye Andre twaganiriye kuri uyu wa 31/7/2015 atangaza ko  iyo ugeze mu bice bitandukanye ahahurirwa n’abantu benshi mu karere ka Gicumbi uhasanga igikoresho cya kandagira ukarabe  gusa igitangaje nuko udashobora gusangamo amazi yo gukaraba ndetse n’isabune .

Iki kibazo cyo kudashyira amazi muri za kandagira ukarabe ugisanga no muri za resitora zimwe na zimwe zo mu mujyi wa Byumba nk’uko Ndungutse Alphonse abivuga.

Ati “ maze twebwe iyo tugiye muri restora ntitwirwa tuyiraba kuko tuba tuzi ko ari uyumurimbo ntamazi aba arimo nta sabune mbega n’ibibazo”.

Nubwo ariko ahahurirwa n’abantu benshi batita gushyira amazi muri kandagira ukarabe benshi bemeza ko bizabatera uburwayi butandukanye buturuka ku mwanda.

Ntunziki Emmanuel we avuga ko gukaraba intoki mbere yo kurya bifasha umuntu kwandura indwara zikomoka ku mwanda bityo agasanga za restora zigomba gushyiramo amazi kugirango bajye bisukura intoki zabo.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi bwo buvuga ko ubu bagiye kongera gukora ubukanguramabaga kuri iki kibazo nk’uko Mvuyekure Alexandre umuyobozi w’akarere ka Gicumbi abivuga.

Kuba kandagirukarabe zidakoreshwa kuri we ntibifatwa nkaho abantu batazi akamaro kazo ahubwo abifatwa nk’uburangare bwa banyirukuzitaho kuko hatanzwe inyigisho zihagije kumikoreshereze yazo.

Umuyobozi  bugasanga nta zindi ngamba zafatwa uretse kwibutsa abantu imikoreshereze yazo gusa

Mu mwaka w’2007 nibwo kandagirukarabe yatangiye gukoreshwa mu Rwanda  aho yaje igamije gushishikariza abantu kwibuka gukaraba intoki igihe bavuye mu bwiherere ndetse na mbere yo gufata amafunguro igihe bagiye kurya kugirango babashe kwirinda indwara ziterwa n’umwanda.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 5

Latest Images

Trending Articles